Umucyayicyayi (Lemongrass) cg Citronelle, nikimwe mubirungo by'icyayi
bifitiye akamaro kanini umubiri wacu
bitewe ahanini nuko tuwusangamo byinshi nka: vitamin A, B1, B2, B3, B5, B6, B9 na vitamin C. Urimo kandi imyunyu ngugu nka:
potassium, calcium, magnesium, ubutare, umuringa na zinc.
Akamaro k'umucyayicyayi mu mubiri w’umuntu
Usibye vitamine nyinshi twabonye
haruguru, umucyayicyayi
wifitemo ingufu zo kurwanya ibinure no kugabanya igipimo cya cholesterol mbi mu mubiri.
Ufasha mu kurinda indwara z’umutima ziterwa na cholesterol nyinshi.
Umucyayicyayi kandi wifashishwa mu kurinda mikorobi. Ukoreshwa mu kuvura ibimeme, ibifaranga, ibihushi n’izindi ndwara zose ziterwa n’imiyege. Umucyayicyayi ukoreshwa cyane mu buvuzi buzwi nka Ayurvedic mu kuvura ibicurane n'inkorora.
Wifashishwa mukurwanya ibimenyetso bya asima.
Kuwunywa mu cyayi bifasha gusinzira neza. Ufasha mu kurwanya ibisebe mu gifu, guhitwa, isesemi no kubabara mu nda.Ukorwamo kdi n'umubavu ufasha abantu mu kwirukana amasazi, imibu n’utundi dukoko,
Commentaires