top of page
Post: Blog Post Gallery
Writer's pictureUB

Umunyu wa Gikukuru

Updated: Jun 15, 2023

Gikukuru cg Gikukuri ni ubwoko bw'umunyu ukoreshwa nabantu batetse inyama cg ibishyimbo bikomeye bagira ngo bize gushya neza cg vuba. Gikukuri kandi ikoreshwa naborozi bayiha amatungo (Inka...). Ariko burya Gikukuru ni umunyu wigitangaza, ufite akamaro karenze uko benshi babitekereza.

Umunyu wa gikukuru ni umwimerere utarigeze uhindurwa n’inganda, hafi 55% ni sodium, 31% ni chlorure, 8% ni sulfates, 4% ni magnésium, 1% ni calcium, 1% ni potassium.


Umunyu wa Gikukuru
Photo : kigalitoday


Ibyiza 10 bya Gikukuru kubuzima bwacu


1. Igikukuri gifite manyeziyumu igabanya ubukana bw’uburozi bwo mu ifumbire mvaruganda mu mubiri.

2. Kiburizamo imyanda iboneka mu mazi y’ikiyaga igihe tuyakoresheje.

3. Manyeziyumu iba muri gikukuru ifasha kurinda kanseri zubwoko bwinshi.

4.Gikukuru kandi irinda ikanarwanya indwara z'ubuhumekero nka asima na sinusite.

5.Gikukuru ifasha abantu bafite ibibazo mu mara, ku buryo umubiri wabo udashobora kwinjiza ubutare bukenewe( minéraux nécessaires).

6.Gikukuru ni umuti w'umubyibuho ukabije, mugufasha igifu kwihutisha igogora, kinashwanyaguza ibinure bibi mu mubiri bityo bigafasha kugira ibiro bikwiye.

7.Gikukuru ni umufatanya bikorwa w'ubwiza bw'uruhu.

Iyo uvanze Gikukuri namavuta ya olive cg Gikukuri na yogati(Yaourt) ukabyisiga mumaso cg ahandi kumubiri ugira uruhu rwiza rworoshye rutemba itoto, iyimvange kandi ikiza ibiheri mumaso.

8.Mumunyu wa Gikukuru dusangamo insuline nyinshi kandi y'umwimerere bityo bikagihesha kuba umuti uhambaye kubarwaye diabète kuko iyi insuline ifasha kugabanya isukari mu maraso.

9.Umunyu wa gikukuri ufasha amaraso gutembera neza mu mubiri, bigafasha abafite ibibazo by’umuvuduko w’amaraso uri hejuru cyangwa uri hasi kujya kukigero gikwiye.

10.Gikuruku irinda indwara y'imitsi, ikanafasha abakora siporo bagafatwa nibyo bita imbwa bifata mumaguru.



1,256 views0 comments

Recent Posts

See All

Bình luận

Đã xếp hạng 0/5 sao.
Chưa có xếp hạng

Thêm điểm xếp hạng
Post: Blog2_Post
bottom of page