top of page
Post: Blog Post Gallery

AMAFI

  • Writer: UB
    UB
  • Aug 8, 2020
  • 2 min read

Updated: May 22, 2023

Amafi nibimwe mubyo kurya biba mumazi magari, zifitiye umubiri wacu akamaro kanini kuko zifite intungamubiri zubwoko bwinshi; nukuvuga Vitamine, Protein, Imyunyu ngugu nibindi.

Izi ntunga mubiri zituma umubiri wacu uhorana imbaraga, ubudahangarwa...




Ibyiza 10 amafi afitiye umubiri wacu
Photo: Wikipedia

Reka turebere hamwe ibyiza 10 amafi afitiye umubiri wacu.

1. Amafi afasha umwana gukura neza mu gihe ba mutwite.

Umubyeyi utwite agirwa inama yo kurya amafi kenshi ndetse n’ibindi bikomoka mu nyanja kuko afasha umwana uri mu nda gukura mu bwenge ndetse no kwiyongera kw’ibiro.


2. Amafimafi arinda akanakiza zimwe mundwara zifata umwijima.

afasha mu guhangana n’uburwayi bunyuranye bw’umwijima.


3. Amafi afasha mu mikorere y’ubwonko.

Yongera ubwenge butekereza kandi arinda indwara yo kwibagirwa ikunze gufata abageze mu zabukuru.


4. Amafi yongera ubudahangarwa bw’umubiri.

Kurya amafi ku kigero gishimishije bifasha umubiri kongera ubudahangarwa bityo bikamugabanyiriza ibyago byo kwandura indwara nka asthma n’izindi.


5. Amafi afasha amaso kureba neza

Ubushakashatsi bwakozwe n’abaganga b’amaso bwerekanye ko abantu barya ibikomoka mu nyanja badafite ibyago byo guhura n’ibibazo byerekeranye n’amaso kandi amafi afasha umuntu kureba neza mu gihe cy’ijoro.


6. Amafi arinda indwara z'umutima.

Agabanya ibyago byo kurwara umutima na sitrok, aringaniza umuvuduko w’amaraso kandi agabanya igipimo cya cholesterol mbi bityo bikarinda indwara z’umutima zinyuranye.


7.Amafi arwanya kugira agahinda gakabije (depression).

Kurya amafi kimwe n’ibindi bikomoka mu mazi ni ingenzi cyane ku buzima bwo mu mutwe kuko arwanya kwibasirwa n’agahinda gakabije akenshi kaba intandaro yo kwiyahura.


8.Kurya amafi bikomeza amagufwa.

Kurya amafi ku kigero cyiza byagaraye ko bikomeza amagufwa cyane cyane aho amagufwa ahurira (articulation),

Agabanya uburibwe bwo mu mitsi akanarinda za rubagimpande.


9. Amafi afasha uruhu kumererwa neza.

Bitewe n’uko amafi akungahaye kuri omega-3fatty acids, bituma uruhu rudashobora kwangizwa n’imirasire y’izuba ikabije, bityo rukagubwa neza ndetse arufasha no kurwanya ibishishi.


10. Amafi afasha abagore mu gihe cyo gucura.

Amafi aringaniza ubwivumbagatanye bw'imisemburo ituma abagore bacura,

Bityo bigatuma batagira umunabi ndetse akanabarinda kugira ibinya bya hato na hato.


Src: healthfitnessrevolution.









Commentaires

Noté 0 étoile sur 5.
Pas encore de note

Ajouter une note
Post: Blog2_Post
  • facebook
  • twitter
  • linkedin
  • instagram

Subscribe Form

©UB2020.

bottom of page