top of page
Post: Blog Post Gallery

URUSENDA

  • Writer: UB
    UB
  • Jun 27, 2020
  • 1 min read

Updated: May 22, 2023

Urusenda, Chilli pepper, Spice, Piment, Épices nandi mazina menshi barwita, ni kimwe mubirungo bikoreshwa cyane hirya no hino ku isi, arubamo ikinyabutabire(akantu gatuma ruryana kitwa “capsaïcine”). Aka kantu niko gatuma urusenda rudakunda kononwa n’udukoko tubonetse twose.


Urusenda rwifashishwa mu buvuzi.
Photo: Graines-Semences


Urusenda rwifashishwa

mu buvuzi.

Iyi capsaicine iba mu rusenda ikunze kuvangwa mu miti ivura ububabare basiga ku mubiri ahantu hababara cg hari uburyaryate.

Mugihe cyo gusiga bene iyi miti umuntu ashobora kwifashisha amazi akonje cyane(barafu) mu kugabanya kocyerwa.

Kapusayine kandi ikoreshwa mu miti y’imitsi ndetse na rubagimpande.

Iboneka kandi no mu miti imwe n’imwe y’ibinya.

Urusenda kandi rukoreshwa ku bantu bashaka kugabanya umubyibuho ukabije.

Urusenda kandi rurinda kanseri, nka kanseri y’amara, iy’igifu ndetse niyuruhu.

Capsaïcine ikora ku ndwara z’umutima ndetse ifashano gusukura umubiri ikarinda uburozi mumubiri(anti oxidant) ibi bituma inarinda iminkanyari ku ruhu.

Urusenda ruseye kandi rukiza imvuvu.

Rwongera ubushyuhe bw’umubiri.

Capsaïcine kandi iva m'urusenda, ikoreshwa mu ikorwa ry’imiti yica udukoko (insecticide &pesticide).

Kurya urusenda kenshi bituma umuntu agira ibyiyumviro bidasanzwe mu mubiri, akumva muriwe arishimye(euphorie).Gusa kurya rwinshi sibyiza kuko bishobora gutera kubabuka mu bice by’urwungano ngogozi rimwe na rimwe ntibinavurwe ngo bikire.


Nibande batemerewe gukoresha urusenda.

Abantu bagira arerigi (allergie) ku rusenda.

Abafite ibisebe mu gifu.

Abarwara indwara zo mu mara, n'abana.




Recent Posts

See All

Opmerkingen

Beoordeeld met 0 uit 5 sterren.
Nog geen beoordelingen

Voeg een beoordeling toe
Post: Blog2_Post
  • facebook
  • twitter
  • linkedin
  • instagram

Subscribe Form

©UB2020.

bottom of page