top of page
Post: Blog Post Gallery
  • Writer's pictureUB

IGITUNGURU

Updated: May 22, 2023


Impamvu 19 ukwiriye gukoresha igitunguru buri munsi
Photo:iga.net


Igitunguru, Oignon cg Onion, ni kimwe mu birungo byifashishwa mugikoni ngo biryoshye ibiryo, ariko mubyukuri ni numuti uhambaye uvura ndetse ukanarinda indwara zimwe nazimwe zibasira umubiri wacu.

Igitunguru kiriwe ari kibisi cyongera ubushake mu mibonano mpuzabitsina, by’akarusho ku bagabo kibongerera imbaraga.

Kukirya ari kibisi byica udukoko twinshi tuba mu kanwa. Ariko kandi uko wakirya kose kigira akamaro gakomeye kuko gikungahaye kuri sulfure n’izindi ntungamubiri zikomeye nka  vitamines A, B, C, na potassium. Ibitunguru bigira ubushobozi bwo kwica udukoko na za Virus.


Impamvu 19 ukwiriye gukoresha igitunguru buri munsi

Igitunguru kivura inkorora.

Kirinda gucikagurika k’umusatsi.

Igitunguru gihagarika kuruka.

Kivura indwara zo mu matwi.

Igitunguru kiyungurura umwuka

Kivura uburibwe n’uduheri dutewe n’ikikurumye.

Kivura udukomere duto no gusaduka bitewe n’izuba.

Cyongera imbaraga mugutera akabariro nmuko twabivuze haruguru.

Igitunguru gituma umuntu yihagarika neza,

kivura indwara ziterwa no kubura vitamini C, inzoka zo mu nda, rubagimpande n’izindi, kandi cyoroshya uruhu ntirukanyarare, cyongerera imbaraga inyama zo mu nda harimo n’impyiko, kirwanya impatwe n’ubushobozi buke cyangwa bwa ntabwo mu mibonano mpuzabitsina ku bashakanye, ku bagabo cyongera imbaraga kandi kikanakiza prostate.

Ibitunguru bifasha mu kurwanya kanseri.

Ibitunguru bikomeza amagupfa.

Ibitunguru bituma umutima utera neza.

Bifasha abakobwa n’abagore bababara mu gihe cy’imihango.

Ibitunguru bifasha abantu bahura n’ibibazo byo kubura ibitotsi

Ibitunguru bigabanya ibyago byo kurwara diyabete yo mubwoko bwa kabiri.




Recent Posts

See All

AMAFI

AMAGI

Post: Blog2_Post
bottom of page