top of page
Post: Blog Post Gallery

IBUMBA RY'ICYATSI

  • Writer: UB
    UB
  • Jul 12, 2020
  • 1 min read

Updated: May 22, 2023

Ibumba ry’icyatsi, Argile verte cg Green clay ni itaka ry’umwimerere bakura ku rutare ruvungagurika, rikaba rikoreshwa akenshi nk’umuti cyangwa se mu bijyanye no kwita ku ruhu.

Habaho ubwoko butandukanye bw’ibumba, rishobora kandi kugira amabara atandukanye bitewe n’aho ryavuye, gusa ibumba ryose umuntu yahitamo riba ryifitemo ikitwa “silice”, iyo silice rero igira uruhare rukomeye mu gufasha umubiri w’umuntu gukora neza.


Akamaro k'ibumba
Photo : ventesengros



Akamaro k'ibumba ry'icyatsi:

Ibumba ry’icyatsi rikize ku butare butandukanye nka “fer” yongera amaraso, hakabamo na potassium, sodium, calcium na magnésium.

Ibumba rigira uruhare mu gukomeza imisokoro ni ingingo z'umubiri(articulations), silice iba mu ibumba kandi ituma uruhu rw’umuntu rugira ubuzima bwiza, igakomeza amenyo n’inzara, imisatsi, imitsi ndetse n’amagufa.

Silice iboneka mu ibumba ry’icyatsi kandi, ifasha ubudahangarwa bw’umubiri gukora neza.

Ibumba ry'icyatsi rifasha abagore cg abakobwa baribwa mugihe k'imihango.

Ibumba ry’icyatsi kandi ryomora aho umuntu yakomeretse, rigasohora imyanda mu mubiri ndetse rikica tumwe mu dukoko twitwa “bacteria”, rivura kandi impiswi n’ibindi.

Kwisiga ibumba ry’icyatsi mu maso, bifasha cyane abagira uruhu rwo mu maso ruyaga.

Ibumba ry’icyatsi mu gihe ribitswe neza, ahantu hatari ubukonje, ubushyihe bukabije cyangwa urumuri rwinshi, ntirisaza.


Akamaro k'ibumba
Photo: healthline.com




Recent Posts

See All

Commentaires

Noté 0 étoile sur 5.
Pas encore de note

Ajouter une note
Post: Blog2_Post
  • facebook
  • twitter
  • linkedin
  • instagram

Subscribe Form

©UB2020.

bottom of page