top of page
Post: Blog Post Gallery

TUNGURUSUMU

  • Writer: UB
    UB
  • Jun 25, 2020
  • 1 min read

Updated: May 22, 2023

Tungurusumu, Ail cg Garilc ni ikimera gitangaje, kiri mubwoko bw'ibitunguru, ifite impumuro yihariye kandi ikakaye ikunze gutinda kumuntu wayikoreshrje.

Ifitiye umubiri wacu akamaro gakomeye kurusha uko bamwe babitekereza.

Tungurusumu bayikoresha nkikirungo mubiryo arko kandi ni numuti uvura kandi ukarinda indwara nyinshi.

Abantu bakomeje kwibasirwa na zimwe mu ndwara zitandukanye zigenda zihitana ubuzima bwabo nyamara hari bimwe mu bimera karemano bakwifashisha bityo bakongera ubwirinzi bw'umubiri wabo.


Ibyiza dusanga muri tungurusumu

Ibyiza dusanga muri tungurusumu


Ikungahaye cyane ku ntungamubiri nyinshi kandi z’ubwoko bwose harimo za vitamine, imyunyungugu, ibitera imbaraga, nibindi byinshi.


Mugipimo cya garama 28 za tungurusumu mbisi harimo intungamubiri mu buryo bukurikira:

  • Ibitera imbaraga (10% y’ibikenewe ku munsi)

  • Proteines (amagarama 2)

  • Vitamines B1, B2, B3, B5, B6, B9 na C (hafi 15% by’izikenewe ku munsi)

  • Imyunyungugu ya calcium, ubutare, magnesium, manganese, phosphore, potassium, sodium na zinc nayo ifite hejuru ya 20% y’ikenewe ku munsi.

  • Selenium: 6% by’ikenewe ku munsi.

  • N’igarama rimwe rya fibre zirwanya cancer.

Akamaro ka Tungurusumu ku buzima bwacu

  • zigabanya cholesterol mbi mu mubiri n’umuvuduko ukabije w’amaraso.Kurya tungurusumu buri munsi birinda indwara z’umutima n’izibasira udutsi duto tujyana n’utuvana amaraso mu mutima.

  • Niba ufite ibibazo by’ibicurane, kurumwa n’udusimba duto ugafurutwa, indwara zituruka ku miyege (infections), guhitwa bitewe no kurya ibiryo utamenyereye, tungurusumu ni umuti mwiza cyane.

  • Zirwanya indwara zibasira ubwonko ku bageze mu zabukuru cyane cyane, indwara yo kwibagirwa, kubera ubushobozi zifitemo bwo kurwanya gusaza k’udutsi duto tw’ubwonko

  • Tungurusumu zongera gukomera kw’amagufa no gukora neza kwayo.


Akamaro ka Tungurusumu ku buzima bwacu

Ibyo wamenya mbere yo kuyikoresha


Ku bantu bafite ibibazo byo kuva cyane cg bari ku miti ituma amaraso avura, sibyiza gukoresha Tungurusumu,

byaba byiza ubanje kuganira

na muganga.

Tungurusumu kandi ikunda gutera impumuro mbi, cg ikaba yatera ibindi bibazo ku bantu bayigiraho allergie. Mbere yo kuyikoresha, ibi byose ugomba kubimenya.


Recent Posts

See All

Comments

Rated 0 out of 5 stars.
No ratings yet

Add a rating
Post: Blog2_Post
  • facebook
  • twitter
  • linkedin
  • instagram

Subscribe Form

©UB2020.

bottom of page