top of page
Post: Blog Post Gallery

INDIMU (Citron)

  • Writer: UB
    UB
  • Jun 22, 2020
  • 1 min read

Updated: May 22, 2023

Indimu, Citron cg Lemon, ni urubuto rutangaje rufite akamaro gahambaye kubuzima bwacu.

Indimu ni isoko ntagereranywa ya vitamini C. Iyi yongerera umubiri wacu ubudahangarwa.


Dore ibyiza by'indimu kubuzima bwacu.
Photo: Corsica comptoir


Dore ibyiza by'indimu kubuzima bwacu.


. Yongerera umubiri wacu ubudahangarwa.

. Ifasha kurwanya stress cyane.

. Ifasha mu igogorwa ry’ibiryo no gusukura urwungano ngogozi.

. Ifasha gusohora imyanda n’ubundi burozi bwangiza ingingo z'umubiri. . Indimu ifasha uturemangingo tw'umubiri gukora neza kdi cyane. . Ifasha umwijima gukora neza. . Itera kugira impumuro nziza mu kanwa.

. Ifasha mu kugabanya ibiro.

. ifasha uruhu rukarushaho gucya.

. Ifasha mugusukura amaraso.

. Ifasha mukurinda iminkanyari.

. Ku bantu bafite inkovu cg se utundi tuntu tuzanywa n’ubukuru bashobora gusigaho umutobe w'indimu bikagabanya kugaragara kwabyo.

. Irinda kubyimbirwa.

. Indimu igabanya acide yitwa uric mu mubiri, iyi akaba ariyo mvano y’indwara nyinshi zataka .

. Ifasha kurwanya kwigunga ndetse no guta umutwe.

. Umutobe wayo urwanya infection zituruka cyane kuri virusi.

. Amazi y’akazuyazi arimo indimu ni umuti mwiza cyane w’indwara nyinshi.

Ese wakoresha indimu ingana iki k'umunsi?

  • Ku bantu bari munsi y’ibiro 70, bakoresha ½ cy’indimu ukavanga umutobe wayo n’amazi yakazuyaze mu gitondo.

  • Hejuru y’ibiro 70, wakoresha indimu yose.

1 تعليق واحد

تم التقييم بـ 0 من أصل 5 نجوم.
لا توجد تقييمات حتى الآن

إضافة تقييم
elysenadiau
23 يونيو 2020

Ibi bintu nibyiza cyane

إعجاب
Post: Blog2_Post
  • facebook
  • twitter
  • linkedin
  • instagram

Subscribe Form

©UB2020.

bottom of page