Abahanga mubyubuzima bavuga ko umuneke, banana cg banane mûre, ari kimwe mumbuto zitangaje zifasha kandi zikarinda umubiri wacu.
Kurya umuneke bifite akamaro mu kongerera umubiri ubudahangarwa ku buryo bwikubye inshuro nyinshi ugereranije no kurya ibitoki bitetse.
Imineke ikungahaye cyane ku byitwa “hydrates de carbone”, ibyo bigatuma imineke ari isoko y’imbaraga umubiri w’umuntu ukenera. Umuneke kandi ugira isukari ihagije ariko nta binure ugira, ikindi kandi umuneke ugira ibyitwa “fibres” byinshi, ibyo bigafasha umubiri kwinjiza isukari
iwuturukamo.
Kuba umuneke ukungahaye kuri fibre ibintu bituma urwungano ngogozi ruhora rutunganye ari nabyo birinda constipation, imineke ni isoko nziza ya vitamine B6, ariyo ishinzwe kurinda udutsi duto two mu bwonko kwangirika ndetse n’ikibazo cyo kugira insoro zitukura nkeya. Umuneke ukize ku myungungugu itandukanye nka magnesium igira uruhare mu gukomeza amagufwa no kurinda umutima n’umuringa witabazwa mu gukora insoro zitukura.
Umuneke kandi ufasha mu kurwanya ibibazo by’umuvuduko w’amaraso uri hejuru, indwara ikunda gufata abagabo mu ngingo yitwa “goutte”, ndetse ugafasha n’abantu barwara ibyitwa rubagimpande.
Nkuko tubikesha urubuga
ngo uko umuneke ugenda ushya, ugenda ugira ibyitwa “antioxydants” byinshi, ukagira n’ibishobora gukumira ubwoko bwa kanseri zitandukanye.
Umuneke kandi ufasha umuntu ufite udusebe ku gifu kuko wifitemo ubushobozi bwo kwica ama bacteri.
Ibyiza umuneke ufitiye umubiri wacu
ukungahaye kuri potasiyumu nyinshi, ituma umutima ukora neza. Kongera potasiyumu ufata no kugabanya sodiyumu (akenshi igaragara mu munyu cg ibindi birimo umunyu) ni ingenzi mu kugabanya indwara z’umutima nyinshi.
Urwanya diyabeteyo mu
bwoko bwa2.⁶
kanseri zitandukanye cyane iy’impyiko.
Yongerera ubwonko ubushobozi bwo gutekereza ndetse ufasha mu ikorwa ry’insoro zera.
Ufasha gusinzira neza. Ku bana cg abantu bakuru basinzira bibagoye, ushobora kurya umuneke umwe isaha 1 mbere yo kuryama.
Muri garama 100 z'umuneke habamo 2.6g za fibre.
Ubamo imbaraga umubiri ukenera buri munsi(muri garama 100 z’umuneke habamo kalori 89).
Umuneke wongera akanyamuneza n’ibyishimo ukarinda kwigunga. Umuneke ukungahaye kuri tryptophan; iyi ni imisemburo y’ingenzi umubiri ukenera ngo ubashe guhorana ibyishimo, umunezero ndetse no kwibuka ibintu byinshi.
Ugizwe n’amasukari yoroshye nka fructose na sucrose zongera imbaraga mu mubiri. Kubera aya masukari bituma umuneke uba urubuto rwihariye ku bantu bakora sport bashaka imbaraga zako kanya ndetse no ku bana bafite ibiro bike.
Comments