Ubuki, Miel cg Honey ni
umushongi ukorwa n’inzuki, zihova(cg zitara) mu ndabo nibimera bitandukanye. Mu buki habamo isukari z’ubwoko bubiri ari zo ‘fructose’ na ‘glucose’. Izo sukari zombi ziroroheje kandi umubiri uzakira vuba, bitanategereje ko igogora rirangira.
kuva mu myaka ya cyera, ubuki bwafatwaga nk’ikiribwa, ndetse bukanafatwa nk’umuti.Ubuki ni bwiza ugereranyije n’isukari yo munganda, kuko ntibwigiramo ibintu bibyibushya. Bityo bukaba ari bwiza ku bantu barwara diyabete.
Akamaro k'Ubuki.
Ubuki burinda indwara z’umutima ndetse na kanseri bitewe n’intungamubiri zirimo.
Ubuki bugabanya uburibwe mu mubiri ndetse ni n'umuti ukomeye wo munda.
Ubuki bufite ubushobozi bwo kugenzura isukari mu mubiri kandi bugafasha gusubirana ingufu vuba kurusha ibindi bintu bishobora kuba bigarura ingufu mu mubiri.
Ubuki buzwiho ubushobozi bwo kurinda inkorora n’ubundi burwayi bwo mu muhogo.
Bwifitemo ubushobozi bwo kurwanya udukoko dutera indwara.
Butuma umuntu agira uruhu rutoshye.
Ubuki bushobora kwifashishwa mu kuvura ubushye, ibikomere ndetse n’ibindi bibazo by’uruhu bitandukanye.
Bugabanya ubukonje mu mubiri.
Buvura udusebe ku rurimi.
Bugabanya umuvuduko w’amaraso. Bugabanya cholesterole mbi mu mubiri.
Ubuki bugira intungamubiri zitandukanye, ndetse bwigiramo nibyitwa ‘Antioxidants’ zifasha mugusohora imyanda mu mubiri w’umuntu.
Izo ‘antioxidants’ ziba mu buki zishobora kugabanya umuvuduko w’amaraso. Kandi uwo muvuduko w’amaraso ni wo ukunda guteza ibyago byo kurwara indwara z’umutima.
Iyo bahakura ubuki buba busukika, ariko bushobora no gukomera bitewe n’ingano y’isukari bufite, gusa ubuki bufite ‘fructose’ nyinshi ni bwo butinda gufata.
Wowww