top of page
Post: Blog Post Gallery
Writer's pictureUB

IGIHAZA

Updated: May 22, 2023

Igihaza, ni ubwoko mbwimbuto ariko buribwa aruko butetse, bamwe Igihaza bagishira mubwoko bw'imboga.

Igihaza kandi bamwe bakita umwungu, idegede, les Courges, squash, n’andi mazina menshi bitewe n’ahantu. Gikungahaye cyane ku intungamubiri, vitamine ndetse n’ imyunyungugu.

Bimwe mu byo gikungahayeho harimo kilokalori 26 muri garama 100, ibinyabisukari bingana na 5%, inyubakamubiri 2%, ibivumbikisho(lipids)2%. Ikindi kandi muri cyo ntihashobora kugaragaramo icyitwa cholesterole habe na mba.

Ikindi gitangaje ku gihaza nuko mu miterere yacyo cyangwa uko ukibona kuriya cyose kiraribwa yaba ibibabi( Ibisusa) byacyo, imbuto(Inzuzi) zacyo nta na kimwe kitaribwa, ikindi nuko umuntu ashobora kukirya cyonyine kandi agahaga.

Igihaza n’ ubwo gisuzugurwa na benshi bitewe no kwibwira ko ari ikiribwa cy’abakene, ndetse bamwe bagatebya bavuga banavuga ko gifite umumaro ukomeye wo gufasha abarwaye indwara y’imitsi n’ umutima ahanini ziterwa no kurya inyama zitukura(inyama z'inka, Ihene...).

Izi ndwara kandi zikunda kwibasira abantu bakuze.



Akandi kamaro k'Igihaza

Akandi kamaro k'Igihaza

Gifasha umutima gukora neza hifashishijwe umunyungugu witwa Magnesium kifitemo ubusanzwe ugira uruhare runini mukugabanya ibibazo bijyanye n’indwara z’umutima.

Kirinda umutima n’umwijima kuko izi nzuzi ziba mu gihaza zifasha

inyama zo munda.

Cyongerera umubiri ubudahangarwa (immunité) hifashishijwe zinc ndetse na vitamini A iki kiribwa gifite. Iyi zenke (zinc) iboneka mu gihaza ifasha mu gukora

uturemangingo fatizo (cellules) tw’ umubiri ndetse ikanafasha mu gusinzira, kumva uburyohe n’impumpuro.

Igihaza kandi gifasha mu kuvura indwara nyinshi mu maraso (Diabetes) kuko izi nzuzi zifite

ubushobozi bwo kuringaniza isukari mu mubiri ndetse no kugabanya intimba(stress).


Src: santé par les aliments.


135 views0 comments

Recent Posts

See All

Comments

Rated 0 out of 5 stars.
No ratings yet

Add a rating
Post: Blog2_Post
bottom of page