top of page
Post: Blog Post Gallery
Writer's pictureUB

IMPYIKO

Updated: Jun 15, 2023

Impyiko ni imwe munyama zo munda zifite akamaro gakomeye mu mubiri w’umuntu.Zikaba zifite inshingano yo gusohora imyanda mu mubiri, aho ziyungurura amaraso, imyanda irimo igasohokera mu nkari. Kimwe n’ibindi bice bigize umubiri, impyiko nazo zishobora gufatwa n’uburwayi butandukanye.



Human Kedney Anatomy
Photo: News Medical


Bimwe mu bimenyetso byakwereka ko impyiko zawe zitari gukora neza


-Guhorana umunaniro ukabije.

-Kugira ubukonje bwinshi mu mubiri.

-Ingorane mu guhumeka.

-Kugira ikizungerera cyane ndetse nisereri.

-Kugira ibinya byinshi mu mubiri.

-Kubabara mu gice cyumugongo wo hasi.

-Imihindagurikire mu kunyara.

-Kugira umwuka mubi( Gusohora umukwa uhumura nabi igihe uhumeka).

-Gutakaza ibiro vuba kandi muburyo budasobanutse ndetse no kubura appétit.

-Kubyimba amaguru, ibirenge ndetse nibiganza.

-Kubabara umutwe cyane.


Zimwe mundwara zifata impyiko:


1.Calculs rénaux( Indwara yutubuye cg Umucanga mu mpyiko).

2.Glomerulonephite.(irangwa no kugabanuka kwinkari, guhindura ibara....)

3. Syndrome néphrétique (Néphrose).

4.Insuffisance rénale.


Izi ndwara ziterwa nimyanda myinshi iba yagiye mu mubiri ivuye ku ntungamubiri zitandukanye ziva mu biribwa, mu binyobwa, kutanywa amazi ahagije no kunywa inzoga nyinshi.

Ku bagabo bakuze iyi ndwara ngo hari igihe baba bayifite kandi batabizi.Iyi ndwara irakura ikagera mu rwungano rw' inkari ariko abantu bose siko babimenya, (kubimenya bisaba kujya kwa muganga kwipimisha).


Ibimenyetso biranga iyindwara


Abahanga mubyubuzima bavuga ko uyirwaye arangwa no kubabara mu minota mike ahagana mu gice cyumugongo, akanababara mu bice byamayunguyungu hamwe no mu myanya ndangagitsina, rimwe na rimwe umuntu akagira iseseme, akaruka hamwe no kugira umuriro, ngo hari nigihe agaragaza amaraso mu nkari yihagaritse.


Igitera kurwara imwe mundwara yimpyiko


Kunywa amazi make nibinyobwa bike biri mu bitera ubu burwayi kuko habura amazi ajya kugabanya imyunyu mu mubiri.

Urubuga wikipedia rutangaza ko amafunguro afite karisiyumu ya oxalate nyinshi, hamwe na aside urique bitera ubu burwayi bwimpyiko kubera ko harimo imyunyu yiyegeranya igatera utubumbe mu mpyiko dutera uburwayi bwazo.

Kurya umunyu mwinshi nabyo biri mubitera impyiko kurwara.


Uburyo bwo kuyirinda


Kunywa amazi nibinyobwa bihagije, amazi angana na litiro 2L ku munsi bifasha kugabanya imyunyu nutuntu twose twatuma hiyegeranya ubu burwayi.

Kurya ibiribwa bikungahaye kuri vitamine A byongera amahirwe yo kutarwara iyi ndwara, ibiribwa birimo Intoryi, Celeri, karoti, salade inyuranye, pastèque, noisette, inyama yumwijima winka, ibihaza, nibindi.

kugabanya kunywa amata menshi, kwirinda kurya ubunyobwa bwinshi na chocolat kuko bifite oxalate itera ubu burwayi, kwirinda kurya inyama nyinshi ku munsi zirengeje amagarama70 nibindi biribwa bikungahaye kuri poroteyine birengeje urugero, ndetse no kwirinda kunywa inzoga nyinshi, kuko bitera impyiko.


Ibyo wakwitondera

Mubimenyetso byakwereka ko impyiko zawe zidakora neza, hari nizindi ndwara zabitera.Ni byiza rero ko iyo ubonye hari ibyo ufite wihutira kujya kwa muganga kugirango barebe niba koko ari impyiko cyangwa ari ubundi burwayi bubitera.

Amakuru dukesha urubuga e-sante, avuga ko kwisuzumisha kwa muganga mu gihe ugaragaje ibimenyetso ari bumwe muburyo bwiza bwo kwita kubuzima bwacu.




2,328 views0 comments

Comments

Rated 0 out of 5 stars.
No ratings yet

Add a rating
Post: Blog2_Post
bottom of page